AMBASADERI W’UBUBIRIGI MU RWANDA YASUYE AKARERE KA GISAGARA
Kuri uyu wa gatatu tariki yq 25 Gicurasi 2022, Nyakubahwa Ambasaderi w’igihugu cy’Ububirigi mu Rwanda bwana Bert Versmessen n’umugore we basuye Akarere ka Gisagara.
Hari mu rwego rwo gusura ibikorwa batera inkunga, Ambasaderi w'Ububirigi mu Rwanda ari kumwe na Madame we n'umuyobozi w'umushinga wa Enabel ku rwego rw'igihugu basuye Akarere ka Gisagara.
▪️Bakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere ari kumwe n'abayobozi b'inzego z'umutekano ku Karere, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere, Division Manager w'Akarere, n'abakozi b'Akarere bakorera ku HQs.
▪️Nyuma yo kumugaragariza ishusho y'ibikorwa igihugu cy'ububirigi gifasha Akarere biciye mu mushinga wa Enabel no kungurana ibitekerezo, basuye ibikorwa kuri terrain.
▪️Basuye ibitaro bya Kibilizi muri rusange ariko by'umwihariko aho abana bagize ibibazo mu ivuka ryabo bakurikiranirwa (Neonatology Service) kuko hubatswe ku bufatanye n'Ububirigi biciye mu mushinga Enabel (bubatse Hop. Kibilizi na Hop. Gakoma).
▪️Basuye kandi umworozi ntangarugero w'ingurube Umugwaneza Rachel mu Murenge wa Save, Akagari ka Rwanza, Umudugudu wa Butabire, watewe inkunga na Enabel. Yahawe ingurube 11, ubu afite 82, kandi amaze kwitura ingurube 12. Umushinga we ufite agaciro ka Rwf12M avuye kuri 5M.
▪️Aho kuri uwo mugenerwabikorwa Umugwaneza Rachel hakorerwa ishuri ry'ubworozi bw'ingurube, abaturage banyuranye cyane cyane abagore bakiga korora neza ingurube. Iyo barangije abaha ibubwana by'ingurube ku mafaranga make, abandi bakazibona biciye munzo aba yituye.
▪️Nyakubahwa Ambasaderi amaze kwirebera uwo mushinga no kumva ubuhamya bw'abagenerwabikorwa, yishimye cyane, anezezwa n'intambwe amaze gutera n'ubuhamya yumvise.
▪️Umuyobozi w'Akarere yashimiye cyane igihugu cy'Ububirigi, ashimira Ambasaderi wafashe uru rugendo akaza Gisagara.
Yamusabye ko Gisagara yaba Pilot District mu mishinga bateganya, bihuye n'uko Gisagara yiyemeje kuba urugero rw'ibishoboka.