BIMWE MU BYAKOZWE MU KARERE KA GISAGARA KUWA 23 GICURASI 2022
Mu Karere ka Gisagara habera ibikorwa byinshi binyuranye haba ku rwego rw’Akarere cyangwa Imirenge buri munsi. Nk’uko bisanzwe, turabagezaho bimwe mu bikorwa byakozwe kuri uyu wa mbere tariki 23 Gicurasi 2022.
1. Habaye inama ya JOC yaguye, iyoborwa n'Umuyobozi w'Akarere.
Yitabiriwe na:
- VM ED & VM AFSO
- Abayobozi b'inzego z'umutekano ku Karere
- Abanyamabanga Nshingwabikorwa w'Imirenge bose
- Abakozi b'Akarere barebwa n'ingingo zasuzumwe
Inama yibabanze ku ngingo zikurikira:
- Umutekano
- COVID-19 Vaccination
- Umuhigo wa Ejo Heza
- Mutuelle de Santé.
2. Mu cumba cy'inama cy'Akarere habaye inama yahuje Komite Nyobozi y'Akarere n'abakozi b'Akarere bakorera ku HQs.
Inama yibanze ku ngingo zikurikira:
- Imyanzuro y'umwiherero wabereye mu Karere ka Gicumbi wahuje Komite Nyobozi, Directors ku Karere n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge
- Ishyirwa mu bikorwa ry'imihigo 2021-2022.
3. Hifashishijwe uburyo bwa Video Conference Meeting, habaye inama y'Intara yahuje ubuyobozi bw'Intara n'Abayobozi b'Uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza (VMs AFSO), abayobozi ba RIB mu Turere n'abakozi bashinzwe umukangurambaga bwa Mutuelle de Santé. Inama yayobowe na Governor w'Intara y'Amajyepfo.
Inama yize ngingo:
- Ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha mu mashuri
- Ubukangurambaga bwa Mituweli umwaka wa 2022-2023
-Vaccination ya COVID-19
4. Igikorwa cyo gukingira inka indwara ya RVF no kuzifuhera umuti wica uburondwe cyakomeje mu Mirenge yose.
5. Mu rwego rwo kwirinda no gukumira COVID19, igikorwa cyo gukingira abantu COVID19, bahabwa urukingo rwa mbere, urwa 2 n'urwa 3 rwo gushimangira (booster) cyakomeje.
Uyu munsi wo kuwa 23/05/2022 hakingiwe abantu 418 (Dose 1: 37, Dose 2: 40, Dose 3:341).
Murakoze