UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UMUGORE WO MU CYARO WARANZWE NO KUMUIKA IBYAGEZWEHO NO KOROZANYA
Kuri uyu wa 15 Ukwakira 2022, mu Mirenge yose igize Akarere ka Gisagara twijihije Umunsi mpuzamahanga w'Umugore wo mu Cyaro . Ku rwego rw'Akarere wabereye mu Murenge wa Save, Akagari ka Rwanza. Waranzwe n’ibyishimo byinshi, kumurika ibyagezweho n’abagore no korozanya inka.
Umunsi ukaba wahujwe n'umunsi mpuzamahanga w'umwana w'umukobwa.
Ibirori byitabiriwe na:
- Umuyobozi w'Akarere ari nawe wari umushyitsi mukuru
- Umuyobozi n'abakozi b'Umurenge n'Utugari twa Save
- Inzego z'umutekano
- CNF Coord ku Karere n'Umurenge
- Abakozi b'Akarere
- Njyanama y'Umurenge
- Abakozi ba Duhozanye Association
- Profemmes Twesehamwe
- World Visiom
- Abaturage bo mu Murenge wa Save
Abagore bamuritse ibyo bagezeho, batanga ubuhamya bwubaka abandi bw'ukuntu biteje imbere babikesha kunoza umurimo mu byiciro byose by'imirimo: mu buhinzi bw'umwuga, ububaji, gutwara abagenzi kuri moto, ubudozi...bakaba babayeho neza.
Ibirori byaranzwe n'ibikorwa bitandukanye barimo:
- Kumurika ibikorwa abagore bakora bibateza imbere
- Kuremera abagore batishoboye, babaha: inka, malelas, amasuka, ibikoresho by'igikoni bigabanya unpaid care works, ...
Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara ari nawe wari umushyitsi Mukuru yatanze impanuro ko abadamu batagomba kwitinya mu kwiteza imbere. Bagomba kuba umusemburo w'impinduka n'iterambere mu ngo zabo n'aho batuye muri rusange.
Murakoze