Ikaze muri Gisagara

Umurenge wa Gishubi

Imibereho myiza

Akarere ka Gisagara ni kamwe mu turere 30 tugize Igihugu cy’u Rwanda. Gaherereye mu Ntara y’Amajyepfo, mu majyepfo yayo.

Imiyoborere myiza

Akarere ka Gisagara ni kamwe mu turere 30 tugize Igihugu cy’u Rwanda. Gaherereye mu Ntara y’Amajyepfo, mu majyepfo yayo.

One stop center

Akarere ka Gisagara ni kamwe mu turere 30 tugize Igihugu cy’u Rwanda. Gaherereye mu Ntara y’Amajyepfo, mu majyepfo yayo.

Imali

Akarere ka Gisagara ni kamwe mu turere 30 tugize Igihugu cy’u Rwanda. Gaherereye mu Ntara y’Amajyepfo, mu majyepfo yayo.

BIMWE MU BIKORWA BYARANZE AKARERE KA GISAGARA KURI UYU WA 26 NYAKANGA 2023

Ku itariki ya 26 Nyakanga 2023, mu Karere ka Gisagara hakozwe ibikorwa binyuranye, tukaba tugiye kubagezaho bimwe mu byakozwe.

1. Muri CREDO Hotel…



Ku itariki ya 26 Nyakanga 2023, mu Karere ka Gisagara hakozwe ibikorwa binyuranye, tukaba tugiye kubagezaho bimwe mu byakozwe.

1. Muri CREDO Hotel iherereye mu Karere ka Huye, kuri uyu wa 26/07/2023, abayobozi, abakozi n'abafatanyabikorwa b'Akarere ka Gisagara bari mu mwiherero w'iminsi 3 (26-28/07/2023) wo gutegura neza Imihigo 2023-2024. Uyu mwiherero ukaba Watangijwe na VM ED Habineza Jean Paul.

uyu munsi hibanzwe ku mihigo ijyanye n'iterambere ry'ubukungu.

2. Mu masaha y'igitondo, VM AFSO Denise Dusabe yasuye centre y'ibizami iri muri Groupe scolaire Ste Rita mu Murenge wa Muganza, Akagari ka Cyumba. Hagenzuwe isuku ndetse n'uburyo abana bitabiriye ibizami.
Basanze ubwitabire ari bwiza kandi n'ibizamini bikorwa neza.

3. Mu cyumba cy'inama cya Yego Center Gisagara habereye amahugurwa ku burenganzira bw'umwana yatanzwe na Komisiyo y'uburenganzira bwa muntu, akaba yatangijwe na VM ED HABINEZA Jean Paul.

Aya mahugurwa yitabiriwe n'itsinda ry'abagize Komisiyo y'uburenganzira bwa muntu riyobowe na Vice President w'iyi Komisiyo bwana  Sinyigaya Silas, agenerwa imboni z'iyi komisiyo ku rwego rw'Akarere n'imirenge zigera ku 129.

4. Muri gahunda yo kwakira no gukemura ibibazo by'abaturage VM AFSO DUSABE Denise ari kumwe na MAJ Coord, DASSO Coord ku Karere bafatanyije n'ubuyobozi bw'Umurenge wa Muganza mu kwakira no gukemura ibibazo by'abaturage mu Kagali ka Cyumba.

5. Igikorwa cyo gukingira abana (0-7yrs) imbasa mu rwego rwo kongerera umubiri ubudahangarwa kirakomeje mu Karere kose (urugo ku rugo) kandi kirimo kugenda neza.

Murakoze