BIMWE MU BIKORWA BYARANZE AKARERE KA GISAGARA KURI UYU WA 25 NYAKANGA 2023
1. Muri gahunda y'iminsi 40 yo kwegera abaturage no gukemura ibibazo bafite, ku gicamunsi cy'uyu wa 25/07/2023, Guverineri w'Intara y'Amajyepfo…1. Muri gahunda y'iminsi 40 yo kwegera abaturage no gukemura ibibazo bafite, ku gicamunsi cy'uyu wa 25/07/2023, Guverineri w'Intara y'Amajyepfo yitabiriye inteko y'abaturage mu Murenge wa Gikonko mu Karere ka Gisagara, aho yafatanyije n'ubuyobozi bw'Akarere n'Umurenge gukemura ibibazo by'abaturage.
Itandukaniro n'inteko z'abaturage zisanzwe ni uko abaturage bahawe umwanya uhagije wo kubaza ibibazo bari bafite aho gufata umwanya babwirwa gahunda zinyuranye za Leta.
Guverineri atashye ibibazo byose bikemuwe cg bihawe umurongo wo kubikemura kandi byihuse, kuko bimwe byakemuriwe mu matsinda yashyizweho, ibindi bikemurirwa mu ruhame bitewe n'uburemere bw'ibibazo n'inzego zabyakiriye.
Iyi nteko yitabirowe kandi VM ED Jean Paul Habineza, DPC, Intumwa ya MINALOC na Legal Advisor w'Intara.
2. Nk'uko biteganyijwe mu gitondo cya buri wa kabiri, hirya no hino mu Mirenge yose habaye ibikorwa by'igitondo cy'isuku.
Ku rwego rw'Akarere cyabereye mu Murenge wa Kigembe, aho ibikorwa byitabiriwe na VM AFSO Denise Dusabe, hitabwa ku isuku ahahurira abantu benshi ndetse no mu ngo.
3. Mu gitondo, 08h00, ku bigo by'amashuri binyuranye byatoranyijwe hatangiye ibizamini bya Leta bisoza icyiciro cya mbere cy'amashuri yisumbuye (O Level) n'ibisoza amashuri yisumbuye muri rusange (S6).
Ku rwego rw'Akarere byatangirijwe mu rwunge rw'amashuri rwa Janja mu Murenge wa Kigembe, bitangizwa na VM AFSO Denise Dusabe, aho babanje gusuzuma ko ibisabwa byose bihari kuko bwari ubwa mbere icyo kigo gikorerwaho ibizamini bya Leta.
Hose Ibizamini byatangiye neza.
4. Team ya Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu iyobowe na Hon V/President SINIGAYA Silas basuye Umurenge wa Kansi mu rwego rwo gusobanurira abaturage inshingano z'iyo Komisiyo no kwakira ibibazo bijyanye n'uburenganzira bwa muntu.
Bakiriwe na Hon VM AFSO DUSABE Denise ari kumwe na Dir Good Gov, ES w'Umurwnge n'umuhuzabikorwa wa MAJ mu Karere.
5. Habaye inama mpuzabikorwa ya Terintambwe mu Isi itoshye (Green Graduation programme), aho umushinga CONCERN WW Rwanda ukurikirana imiryango 420 yo mu Murenge wa Save.
Muri iyo nama hasuzumwe ibikorwa bimaze gukorwa, ibiteganywa mu mezi ari imbere hamwe no guhuza ibikorwa by'uwo mushinga mu bafatanyabikorwa na gahunda nshya y'igihugu yo kwita ku baturage bari mu bukene bukabije hagamijwe kubafasha gutera imbere.
Inama yafunguwe na V/M ED, ikaba yitabiriwe na V/M ASOC, Abakozi ba CONCERN, Abayobozi b'Amashami ku rwego rw'Akarere, Umunyamabanga Nshingwabikorwa n'Abakozi b'Umurenge wa Save bakurikirana ibikorwa by'umushinga.
6. Ku biro by'Akarere, VM AFSO Denise Dusabe, ari kumwe na team y'abakozi ku Karere (Director of Planning, Finance team and DHU team) yakiriye Itsinda ry'abakozi ba Enebel/Barame project basuye Akarere mu rwego rwo kurebera hamwe aho umushinga ugeze ushyirwa mu bikorwa, guhuza ibipimo no gutegurira hamwe gahunda y'ibikorwa bya August-December 2023.
7. World Relief Rwanda yashoje ku mugaragaro umushinga wa scope covid-19 wari umaze amezi 9 ukorera mu Karere ka Gisagara mu kurwanya ibihuha no gukangurira abaturage kwikingiza inkingo za covid-19 .
8. Igikorwa cyo gukingira abana imbasa cyakomeje mu Karere hose, kandi kirimo kugenda neza.
Murakoze