IBIKORWA BIGARI BYARANZE AKARERE KA GISAGARA KURI UYU WA 28 UKUBOZA 2023
1. Nyuma y'isuzuma ry'imihigo riherutse gukorwa n'Intara y'Amajyepfo mu Karere ka Gisagara kuwa 06/12/2023, uyu munsi abakozi bakorera ku Karere…IBIKORWA BIGARI BYARANZE AKARERE KA GISAGARA KURI UYU WA 28 UKUBOZA 2023
1. Nyuma y'isuzuma ry'imihigo riherutse gukorwa n'Intara y'Amajyepfo mu Karere ka Gisagara kuwa 06/12/2023, uyu munsi abakozi bakorera ku Karere HQs, mu matsinda anyuranye, bamanutse m Mirenge kureba aho imihigo 2023-2024 n'ibindi bikorwa biteza imbere abaturage bigeze bishyirwa mu bikorwa (Quarter 2).
Basuzumye inyandiko zibigaragaza ku Mirenge banasura ibikorwa aho biherereye. Hose batanze inama zinyuranye z'ibyanozwa n'ibyashyirwamo imbaraga.
2. Mu ishami ry'uburezi habaye inama y'igihembwe cya kabiri yahuje umufatanyabikorwa DUHAMIC ADRI (yari ihagarariwe na JMV Bizimana) n'abakozi bashinzwe uburezi Ku Karere n'Imirenge igamije kurebera hamwe ibimaze kugerwaho n'imbogamizi zaba zaragaragaye kugira ngo zishakirwe ibisubizo.
Uyu mufatanyabikorwa akora mu mushinga Uburezi iwacu, umushinga ufasha mu guteza imbere ireme ry'uburezi, cyane cyane mu gutoza abana b'imyaka 3-9 umuco wo gusoma ikinyarwanda.
Uyu mushinga ukorera mu Midugugu yose y'Akarere, ukaba waratanze ibitabo muri reading club bigera kuri 131 muri buri Kagari.
Izi reading club zikurikiranwa n'abakorerabushake bahuguwe na DUHAMIC ADRI.
Iyi nama yanitabiriwe na VM ED Jean Paul watanze impanuro z'icyakorwa kugira ngo koko intego zigerweho kandi bitange umusaruro mwiza ku bana n'ejo hazaza h'u Rwanda.
3. Abana bagera kuri 160 bo mu Karere ka Gisagara bitabiriye Inama Nkuru y'Igihugu y'Abana ku nshuro ya 16 yabereye mu kigo cy'Ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera, ahari hateraniye abana barenga 1500, ku nsanganyamatsiko igira iti "Ejo Ni Njye"
Muri iyi nama, aba bana bari bayobowe na VM AFSO Denise Dusabe.
Murakoze