BIMWE MU BIKORWA BYARANZE AKARERE KA GISAGARA KURI UYU WA 27 UKUBOZA 2023
1. Mu cyumba y'inama cya Gisagara Arena habereye inama yahuje umuyobozo w'ishami ry'uburezi n'abayobozi b'amashuri abanza n'ayisumbuye afite abana…
BIMWE MU BIKORWA BYARANZE AKARERE KA GISAGARA KURI UYU WA 27 UKUBOZA 2023
1. Mu cyumba y'inama cya Gisagara Arena habereye inama yahuje umuyobozo w'ishami ry'uburezi n'abayobozi b'amashuri abanza n'ayisumbuye afite abana biga bataha (Day Schools)
Barebeye hamwe imyiteguro yo guhahira abanyeshuri ibiribwa by'igihembwe cya kabiri ku rwego rw'Akarere n'amashuri.
Bafatiye hamwe ingamba zizatuma ibiribwa bigera ku mashuri neza kandi vuba, banahabwa ingano z'ibiribwa bizagemurwa.
2. Biciye mu mukino w'umupira w'amaguru wabereye ku kibuga cy'Umupira cya Nyabisagara mu Murenge wa MUKINDO, hakomeje ubukangurambaga bwa TunyweLess bukangurira abantu, by'umwihariko urubyiruko kwirinda ibisindisha, cyane ko abanyeshuri bari mu biruhuko.
Byakozwe ku bufatanye bwa YEGO CENTER Gisagara, Inama y'Igihugu y'Urubyiruko mu Karere na Croix Rouge mu Karere. Hatanzwe ubutumwa bushishikariza urubyiruko kudasinda no kurinda abato kunywa inzoga kuko zangiza ubuzima.
3. Umushinga ASEF (African Students’ Education Fund) wahuye n’abanyeshuri bo mu Karere ka Gisaga utera inkunga biga mu mashuri yisumbuye bari mu biruhuko. Umubare w’abanyeshuri baje uyu munsi ni 91.
ASEF yaganiriye nabo ishingiye ku mitsindire yabo mu gihembwe cya mbere, yidagadurana nabo, ibifuriza umwaka mushya muhire 2024 ndetse ibaha impanuro zijyanye n’imyaka bagezemo.
Igikorwa cyayobowe na Field Coordinator wa ASEF, Iradukunda Innocent afatanyije n’abandi bakozi ba ASEF ndetse n'abimenyereza akazi.
4. Hakomeje imikino ya 1/4 cy'amarushanwa Umurenge Kagame mu Karere ka Gisagara.
Ku kibuga cya Mukindo:
- Abahungu: Mamba 2- 1 Mukindo
- Abakobwa: Mukindo 3- 0 Kigembe
Imikino yagenze neza.
Gahunda y'Imikino ya 1/2 iteganijwe ku cyumweru tariki ya 31/12/2023
Murakoze