HATANGIYE ICYUMWERU CY'ICYUNAMO CYO KWIBUKA KU NSHURO YA 30 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994
Kuri uyu wa 07 Mata 2024, kimwe n'ahandi mu gihugu hose, mu Midugudu yose y'Akarere ka Gisagara habaye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuri uyu wa 07 Mata 2024, kimwe n'ahandi mu gihugu hose, mu Midugudu yose y'Akarere ka Gisagara habaye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ku rwego rw'Akarere cyabereye ku rwibutso rw'Akarere rwa Kabuye mu Mudugudu wa Kabuye mu Murenge wa Ndora, aho cyitabiriwe na Hon. Dep. Mbakeshimana Chantal, Ubuyobozi bw'Akarere mu byiciro byose, abashyitsi n'abaturage benshi.
Umuyobozi w'Akarere Jerome Rutaburingoga yibukije amateka ya Jenoside mu Karere ka Gisagara, cyane ko ari ho haje uwari Perezida wa Guverinoma y'Abatabazi Sindikubwabo, unahavuka, gukangurira Abahutu kwica Abatutsi.
Umuyobozi w'Akarere yagize ati: "Urubyiruko rwacu rugomba kubimenya, twese tukajya mu murongo wo kubaka u Rwanda twifuza, kugira ngo ibyabaye bitazongera ukundi".
Député Chantal Mbakeshimana wari umushyitsi mukuu yashimye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ubutwari bagize bwo kubaka u Rwanda, bagatanga imbabazi no kubatazisabye, kuko abakoze jenoside bo ntacyo bari bafite cyo gutanga uretse ubugwari n'ubugome.
Ibyo byagarutsweho na Perezida wa IBUKA mu Karere Jerome Mbonirema.
Nyuma y'ijambo ry'Umukuru w'Igihugu, ari ryo jambo nyamukuru, abashyitsi n'abayobozi bashyize indabo ku rwibutso, bunamira n'abaharuhukiye basaga 50,000, basura urwibutso, banacana urumuri rw'icyizere.
Bakomeje ku biro by'Akarere gucana urumuri rw'icyizere, gushyira indabo kuri monument no kunamira abari abakozi b'amakomini na Superefegitura Gisagara bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kwibuka Twiyubaka