BIMWE MU BIKORWA BYARANZE AKARERE KA GISAGARA KURI UYU WA 05 MATA 2024
1. Kuri uyu wa gatanu 05 Mata 2024 Ubuyobozi bw'Akarere ka Gisagara bwakiriye umuyobozi wa DASSO ku rwego rw'igihugu CSP Safari Christian ari kumwe n'ushinzwe ibikorwa bya DASSO muri MINALOC Bashaija David baje gusura urwego rwa DASSO rw'Aksrere mu rwego rwo kuganira ku nshingano zabo, imikorere n'imikoranire.
1. Kuri uyu wa gatanu 05 Mata 2024 Ubuyobozi bw'Akarere ka Gisagara bwakiriye umuyobozi wa DASSO ku rwego rw'igihugu CSP Safari Christian ari kumwe n'ushinzwe ibikorwa bya DASSO muri MINALOC Bashaija David baje gusura urwego rwa DASSO rw'Aksrere mu rwego rwo kuganira ku nshingano zabo, imikorere n'imikoranire.
Bakiriwe na VM AFSO Denise Dusabe ari kumwe na DPC SSP Kizza, bagirana ibiganiro birambuye na DASSO Members bose.
2. Abagize inama y'umutekano itaguye y'Akarere basuye Umurenge wa Mugombwa muri santere ya Bishya mu rwego rwo kunoza imikoreshereze y'ibikorwa remezo bihari (isoko, umuhanda, santere ubwayo) bigateza imbere abaturage ariko hanabungwabungwa umutekano w'ururya n'uruza rw'abantu n'ibinyabiziga.
Twakwibutsa ko aho mu bishya ari santeri iri mu marembo y'inkambi y'impunzi, hakaba haherutse no kubakwa isoko rya kijyambere rizajya rifasha abaturage n'impunzi kubona aho bacururiza kandi banahahira.
Team yari igizwe na:
- R.F CO Lt Col. Ruzigama Fred
- DPC Gisagara SSP E. Kizza
- District Migration Officer Mr Janvier Nsengimana
- District DASSO Coordinator Regis NGABONZIZA
- Umukozi w'Akarere muri BDE Unit Mr Bosco NGABONZIZA
3. Ku gicamunsi VM AFSO Denise Dusabe yifatanyije na Pro-Femme Twese Hamwe mu biganiro byahuje urubyiruko rwo mu Murenge wa Mamba mu Tugari twa Muyaga na Ramba.
Ibiganiro byibanze:
- Ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye
- Gukumira ubwandu bushya bwa SIDA
- Kurwanya no gukumira inda ziterwa abangavu.
Nyuma y'ibiganiro ababyeyi n'urubyiruko bitabiriye ibi biganiro biyemeje ko bagiye gufatanya, urubyiruko rwa Mamba rukitandukanya n'ibirushora mu ngeso mbi, ahubwo bagaharanira kwiga no kuminuza, bagakora cyane baharanira ejo heza habo.
4. VM ED yitabiriye igikorwa cyabereye i Huye cyo gusoza umushinga wa SEAD wakoreraga mu Turere 4 tw'Intara y'Amajyepfo (Gisagara, Huye, Nyaruguru na Nyamagabe) mu gihe cy'imyaka 7 (2017-2024).
SEAD ni umushinga wa Tearfund uterwa inkunga na Guverinoma ya ECOSSE kandi ugashyirwa mu bikorwa na AEE-Rwanda.
Uyu mushinga wari ugamije kugabanya Umubare w'abantu bafite ikibazo cy'ibiribwa kandi bari munsi y'umurongo w'ubukene mu Ntara y'Amajyepfo.
Muri iki gikorwa habayeho gushima ibyagezweho no gufata ingamba zo kubisigasira bikazaramba mu gihe umushinga wo urangiye.
5. Hirya no hino ku nzibutso mu Mirenge n'ahandi hazabera ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hakomeje ibikorwa byo gutegura sites kandi birimo kugenda neza.
Murakoze