Ikaze muri Gisagara

Umurenge wa Gishubi

Imibereho myiza

Akarere ka Gisagara ni kamwe mu turere 30 tugize Igihugu cy’u Rwanda. Gaherereye mu Ntara y’Amajyepfo, mu majyepfo yayo.

Imiyoborere myiza

Akarere ka Gisagara ni kamwe mu turere 30 tugize Igihugu cy’u Rwanda. Gaherereye mu Ntara y’Amajyepfo, mu majyepfo yayo.

One stop center

Akarere ka Gisagara ni kamwe mu turere 30 tugize Igihugu cy’u Rwanda. Gaherereye mu Ntara y’Amajyepfo, mu majyepfo yayo.

Imali

Akarere ka Gisagara ni kamwe mu turere 30 tugize Igihugu cy’u Rwanda. Gaherereye mu Ntara y’Amajyepfo, mu majyepfo yayo.

IBIKORWA BIGARI BYARANZE AKARERE KA GISAGARA KURI UYU WA 04 MATA 2024




1. Umushinga wa FXB Village TLF wakoreye ibirori abaterwa inkunga n'uyu mushinga mu rwego rwo kureba ko imihigo abagenerwabikorwa bawo uko ari 400 biyemeje bayigezeho nyuma y'umwaka bafashwa n'uyu mushinga .

Ibirori byitabiriwe na VM ED HABINEZA Jean Paul ari nawe wari umushyitsi mukuru. Hari kandi Country Director wa FXB, abakozi b'umushinga mu Karere, ubuyobozi bw'Umurenge n'inzego z'umutekano zikorera mu Murenge wa Nyanza n'abagize imiryango iterwa inkunga n'uyu mushinga.

Iki gikorwa cyatangijwe no gusura umurima shuri wigirwaho uburyo bwo guhinga imboga, ibishyimbo bikungahaye kuri Fer ndetse n'uburyo bwa kijyambere bahingamo ibijumba.

Hasuwe kandi umugenerwabikorwa w'uyu mushinga mu Kagari ka Nyaruteja wafashijwe kwiteza imbere akiyubakira inzu yo kubamo (yanatashywe ku mugaragaro), anigurira inka yo korora mu rwego rwo kwikura mu bukene, abana be bari barataye ishuri barisubiyemo kandi ubu biga nta kibazo.

Hasuwe n'abagize amatsinda bafashwa n'uyu mushinga, bakora ibikorwa byo kwizigama no kugurizanya, none nyuma y'umwaka bakaba barashe ku ntego (bakagabana ayo bizigamye), aho bagabanye 10,000,000Frw bari bamaze kwizigama.

Umuyobozi w'uyu mushinga yashimiye uburyo Akarere kabafasha mu bikorerwa abagenerwabikorwa b'uyu mushinga.
Yashimiye abagenerwabikorwa bose uko ari ingo 400 k'ubw'urugendo bakoze n'aho bagejeje bikura mu bukene kuko harashimishije.

Hahembwe abagenerwabikorwa besheje imihigo kurusha abandi, bahabwa Matelas, Radio, Ibikoresho by'isuku, Certificates ndetse n'ibindi bikoresho.

VM ED yashimiye ubuyobozi bw'uyu mushinga uburyo bagira uruhare runini mu guteza imbere abaturage, bakabaha amahugurwa mu rwego rwo kubajijura no kubafasha kwikura mu bukene.
Yasabye abagenerwabikorwa gufatira ku mahirwe bagize, ntibasubire inyuma, ahubwo bagakomeza urugendo rw'iterambere.

Igikorwa cyashojwe n'ubusabane.

2. VM AFSO Denise Dusabe ari kumwe na D.G Kibilizi Hospital, Dir Health na JADF Officer bitabiriye inama y'Intara y'Amajyepfo ku bimaze kugerwaho mu kurwanya Malaria.
Inama yabereye mu cyumba cy'inama cya Quiet Haven Hotel mu Karere ka Nyanza, iyoborwa na Guverineri w'Intara Alice Kayitesi.

Hagaragajwe uko Malaria yagabanutse kuva mu mwaka wa 2007 kugeza mu mpera za 2023, aho  bigaragara ko Akarere ka Gisagara ari aka 2 mu kugira malaria iri hejuru nyuma ya Nyamagabe.

Hafashwe imyanzuro yo gukomeza ingamba n'ubukangurambaga mu kurwanya Malaria, cyane cyane kwegera ibyiciro bifite ibyago byinshi byo kuyirwara.

3. Ku gicamunsi, VM ED Jean Paul Habineza yayoboye inama ya Economic Cluster,  yitabiriwe n'abakozi bo mu mashami ya BDE, Agriculture & IOSC.

Ingingo zaganiriweho:
- Kugezwaho imyanzuro y'umwiherero wabaye kuwa 29 Werurwe 2024.
- Kureba progress y'imigiho n'ibindi bikorwa byo muri Cluster, imbogamizi n'uburyo bwo kuzikemura.

4. Ku gicamutsi VM AFSO Denise Dusabe yasuye community library mu rwego rwo kureba uko abana mu biruhuko bitabira isomero. Abana bishimiye isomero bashyiriweho nk'urubuga rwo kwihugura gusoma cyane cyane kunoza gusoma ikinyarwanda.

5. Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Agateganyo w'Akarere ka Gisagara Hermenegilde Hundwitiro yakoranye Inama isoza isura ry'itsinda ry'abakozi ba RPPA ku mishinga minini y'Amazi: Muyaga-Ramba na Cyumba-Saga-Rwamiko, igamije kurebera hamwe ibyagaragaye kuri terrain ubwo basuraga ibikorwa (03-04/04/2024).

Iyi nama yitabiriwe kandi n'abakurikirana iyo mishinga ku rwego rw'Akarere, Supervisions and contractors.

Itsinda ryagaragaje ibigomba gukosorwa n'ibigomba kwitabwaho by'umwihariko hagamijwe imigendekere myiza y'amasezerano yasinywe hagati y'Akarere na ba contractors.

Inama yashojwe hizezwa ubufatanye buhoraho mu gukurikirana iyubahirizwa ry'ibiba bikubiye mu masezerano, hubahirizwa amategeko agenga amasoko ya Leta.

Murakoze